Thursday, August 25, 2016

Uburyo wakora ifoto igenda ubudahagarara ivuye muri video.

Ibwirizwa: Kugira ubikore bikoroheye urafungura tab ya YouTube n’iya Gif YouTube muri tabs nshya.


    1. Fungura YouTube unashake video ushaka gukuramo ifoto inyeganyega. Koporora URL(inzira y’ihuza) yiyo video ushaka gukoresha. Urugero rwacu turakoresha ino nzira y’ihuza iri aha hasi.



https://youtu.be/MKVWBUwoV4o

  1. Fungura GifYouTube hanyuma uhome inzira y’ihuza(URL) aho bandika(text box) uhite ukanda kuri buto ya Create GIF.

  2. Mu kugena imiterere y’indeshyo ya GIF yawe, urahitamo igihe n’aho itangirira, igihe imara, unahitemo izina rya GIF yawe hanyuma ukande kuri buto ya Create GIF.

  3. Igihe ifoto yawe iraba yamaze gukorwa ushobora kuyisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga cg ukaba wakoporora inzira zayo ukaba wayikoresha kuzindi mbuga za murandasi cg ukaba wanayimanura ukayibika muri mudasobwa yawe. Aha hasi hari urugero rw’ifoto yakozwe hifashishijwe iri koranabuhanga.


animated-youtube

Agakoryo: Uburyo bworoshye bwo gukora ifoto yinyeganyeza mubihe bigezweho aruko wamenya ko uzajya wongeraho “gif” imbere y’inzira y’ihuza(URL) ya YouTube uhita ujyanwa kuri site igufashya kuba wakora iyo foto.

Nk’urugero,

https://www.youtube.com/watch?v=MKVWBUwoV4o ubwo yaba https://www.gifyoutube.com/watch?v=MKVWBUwoV4o.

No comments:

Post a Comment