Monday, August 1, 2016

Dore porogarame igiye gucyemura byabibazo byo kubura ibyo uganiriza umuntu.

Iyo uhuye nu muntu mutari musanzwe muziranye rimwe na rimwe hari igihe ubura ibyo muganira, ugasanga ni hahandi umuntu muvuganye nyuma y’ iminota micyeya mwese mugahita mubura ibyo muganira bikaba ngo mbwa ko mwese muhita muceceka byaba ngombwa umwe muri mwe agahitamo kwigendera Kandi bitari ngombwa.
‘A Curious Question‘  ni porogarame usanga kuri smartphone za Android na iPhone, iyi ni porogarame Ije kugufasha uburyo ibiganiro byawe byagenda neza.

Iyi porogarame iguha ibibazo birenga 300 byibanze byo kubaza cyangwa kuganiraho n’ umuntu mugihe wabuze ibyo waganiriza umuntu.

Iyi porogarame ikoze m’ ururimi rw’ icyongereza bivuze ko umuntu utazi icyongereza bya mugora kuyikoresha.


Ariko nanone buriya bigaragara nabi kureba muri telephone yawe mugihe murimo kuganira kuko biba bigaragara ko utishimiye uwo muntu muri kuganira ariyo mpamvu abakoze iyi porogarame bakugira inama yo kuba wafata ibi bibazo mumutwe kugirango utazakenera telephone yawe.

Nuramuka wifashishije iyi porogarame bizatuma ugira ikiganiro cyiza kuburyo uwo muzaba muhuye bwambere azajya asigara akwibazaho.

Mugihe ushatse kumanura (download) iyi porogarame niba ukoresha Android Kandahano nanone mugihe ukoresha iPhone kanda hano.

Uramutse ufite icyo wakongera kuri iyi nkuru cyangwa niba wifuza gusangira natwe ibitekerezo byawe watwandikira ahandikirwa ibitekerezo (comment).

No comments:

Post a Comment