Monday, August 1, 2016

Menya Ubusobanuro bw'inyuguti nibimenyetso ukunda kubona mu gihe urimo gukoresha internet.

Uri mu bantu bakoresha Murandasi ya telefone, niba rero ujya witegereza neza utu tunyuguti [ G , E , 3G , H , H+ , 4G ] ndahamya ko hari aho waba waratubonye, niba kandi utaratubonye twose, harimo duke uzi.mobile_phone_network_comparison
Ubu tugiye kurebera hamwe ibyerekeye izi nyuguti akenshi umuntu akunze
kubona hamwe hejuru kuri telephone hitwa “NOTIFICATION BAR”,cyangwa se “STATUS
BAR” hahandi urebera umuriro usigaranye, aho isaha igeze,n’ibindi…
Niba nawe wajyaga wibaza uti ese ibi ni ibiki?, guhinduka kwatwo biterwa n’iki? cyane ko aka kanya ushobora kubona 3G, mukanya ugasanga handitse H, ibyo ibibazo byose nibyo tugiye
kurebera hamwe ibisubizo byabyo.
Mbere na mbere kugirango ibi bimenyetso bihinduke, bishobora guterwa na n’urusobemuyoboro(network) operator wahisemo muri settings zawe, ariko
na none ahanini bigenda bihinduka bitewe n’ahantu uherereye cyangwa ugeze ingufu za murandasi ihari.
Buriya rero iyo ubonye kimwe muri ibi bimenyetso gisimbuye ikindi jya umenya ko
ibintu byahindutse, umenye icyo gukora, kuko biba bikwereka ko ingufu cg umuvuduko wa
murandasi yawe wagabanutse cyangwa wiyongereye!, urumva ko ibi bimenyetso bifite igisobanuro gikomeye mu ikoresha rya internet.
Mu gihe ubonye ikimenyetso kimeze gutya ”G” aka kamenyetso gahagarariye GPRS, nukabona menya ko uri gukoresha internet iri ku muvuduko wo hasi cyane bishoboka.
Mu gihe rero ubona aka kamenyetso ka “E”, aka nako kagaragaza ko internet uri
gukoresha iri ku muvuduko wo hasi bidakabije gusa uruta uw’akambere ”G”.
Nubona “2G”, menya ko ufite murandasi iri ku muvuduko uringaniye, mbese utari muke kandi utari mwinshi.
Naho mu gihe ubonye “3G” ; iyo yo iri ku muvuduko uhagije!!, amenshi muma telefoni ya verisiyo ziherutse akoresha murandasi iri ku muvuduko wa 3G.
Naho mu gihe ubonye akamenyetso ka “H”, menya ko uri gukoresha internet ifite
umuvuduko uruta uwa 3G gusa na none nubona akamentso kameze gutya “H+”, bivuze
ko inyaruka cyane kurusha n’iya H.
Nubona akamenyetso ka *“4G”* cg “LTE” cg se “L” menya ko uri gukoresha internet ya mbere ibangutse cyane kandi yemewe ko ariyo iri kw’isonga ku isi, Gusa mu by’ukuri ntago iri terambere rya 4G ryari ryagerwaho neza dore ko nubwo iyi LTE bayita 4G, iyi 4G ubundi ikwiye kurangwa n’umuvuduko wa 1GB/s mu gihe iyi “LTE” ifite umuvuduko wa 100Mbs/s.

Abahanga mu by’amageneration y’urusobemuyoboro bavuga ko muwi 2020 aribwo hazasohoka generation ya 5G ifite umuvuduko uhambaye wa 1GB/S, akaba ariyo izaba ifite umuvuduko wifuzwaga kugerwaho na 4G.

Hari amakuru avuga ko 5G iri mu igeragezwa muri Korea y’amajyepfo.

Hari n’akandi kamenyetso ka *R* ushobora kubona, aka ko rero gakunze kugaragara nkiyo uri hanze y’igihugu ugakoresha ubufasha bwa ROAMING, Nyine network providers bawe
iminara yabo utari kuyifatisha hanyuma bigasaba ko ukoresha indi ibonetse.

Tanga Ibitekerezo kuri bino tumaze kubagezaho.

No comments:

Post a Comment