Uyu munsi tukaba turiburebere hamwe bimwe muri ibi bice byingenzi ndetse nubusobanuro bwabyo.
Igice cy’ ahagana imbere cya mudasobwa
- 1. Optical Disc Drive : Icyi gice bakunze kucyita CD-ROM cg DVD-ROM drive, nicyo gice kifasha mudasobwa gusoma za CD na za DVD.
[caption id="" align="alignleft" width="385"]

2. Power Button : Ni igice kigufasha kwatsa no kuzimya mudasobwa.
.
[caption id="" align="alignleft" width="383"]

3. Audio In/Audio Out : Mudasobwa nyinshi ziba zifite iki gice ahagana imbere ariko hari nizindi zitakigira. Ni igice gifasha mugihe hacyenewe gucomekwaho speakers, microphones, na headsets(ecouteurs).
[caption id="" align="alignleft" width="377"]

4. USB (Universal Serial Bus) Port : Ni igice gifasha iyo hacyenewe kugira ibindi bicomekwa kuri mudasobwa nka mouse, keyboards, printers, digital camera.
.
Igice cy’ ahagana inyuma cya mudasobwa
[caption id="" align="alignleft" width="354"]

5. Power Socket : Ni igice gicomekwamo umugozi uzana umuriro muri mudasobwa.
.
[caption id="" align="alignleft" width="339"]
6. Ethernet Port : Ni igice gifasha mubijyanye na networking ndetse no kujya kuri internet.
.
[caption id="" align="alignleft" width="330"]
9. Monitor Port : Niho hacomekwa umugozi(monitor cable) ujyana amakuru kuri screen. Kuriyi foto mudasobwa ifite DisplayPort na VGA port. Izindi mudasobwa ziba zifite ubundi bwoko bwaho bacomeka screen nka DVI (digital visual interface) cg HDMI (high-definition multimedia interface).
.
[caption id="" align="alignleft" width="347"]

10. Serial Port : Uyu mwanya ntukigaragara cyane kuri mudasobwa zikorwa muri ikigihe. Ni igice cyakoreshwaga mugucomekaho ibindi bikoresho nka digital cameras, ariko imikorere y’ icyi gice yaje gusimburwa n’ imikorere ya USB ndetse n’ utundi twanya dukoreshwa mugucomekwaho.
.
[caption id="" align="alignleft" width="351"]

11. PS/2 port : Iyi myanya ikoreshwa kenshi mugucomekwaho mouse na keyboard. Byumwihariko ahacomekwa mouse haba ari icyatsi, ahacomekwa keyboard hakaba mwibara rijya gutukura
.
[caption id="" align="alignleft" width="340"]
12. Expansion Slots : Ni imyanya y’ agateganyo yagenewe gucomekwaho andi makarita mugihe bicyenewe ko yongerwa. Urugero ni nk’ amakarita y’ amashusho, n’ ibindi.
.
[caption id="" align="alignleft" width="325"]

13. Parallel Port : Uyu mwanya wabonekaga kuri mudasobwa za cyera cyane, kuzikorwa ubu, uyu mwanya ntukunze kugaragara. Nawo wasimbuwe na USB ports.
Ibi byateguwe na Nshuti Diamond Kelly
Thank you Josh
ReplyDeleteMurakoze cyane.
ReplyDeleteMuge muduha utuntu nkutu twebwe tuba tudukeneye cyane.
Urakoze nawe kuduha igitekerezo cya we komeza usura urubuga rwacu utugezeho nikindi wifuza ko twagufasha
ReplyDeleteyou are welcome
ReplyDelete