Tuesday, September 6, 2016

Dore uburyo watumira inshuti za we za Facebook Gukunda Ipaje Yawe Icyarimwe.

Ubu ni uburyo wakoresha mu gihe ushaka gutumira inshuti zawe zo kuri Facebook gukunda ipaje yawe utarinze ukanda kuri buri umwe wese.

Dore uburyo bubiri bwagufasha kubigeraho:

#1 Kuba ufite porogarame yitwa Google Chrome muri mudasobwa yawe, ukayongeramo aga porogarame kitwa Facebook Invite All 

  1. Manura ako gaporogarame kajya muri Google Chrome, kanda hano Facebook Invite All 

  2. Injira muri konti yawe ya Facebook urabona aka V gasa umukara (ako kazengurutswe na karo y’umutuku)
    2
    Urabona aka V gasa umukara (ako kazengurutswe na karo y’umutuku)


     

  3. Jya kw’ ipaje ushaka gutumira inshuti zawe ngo ziyikunde ukande kuri Invite Friends
    1

  4. Noneho tegereza akanya gato cyane mu gihe ubutumwa buri kugera ku nshuti zawe zose
    2


#2 Ukoresheje Umurongo muto wa makode

  1. Injira muri konti yawe ya Facebook, ujye kw’ ipaje ushaka gutumiraho inshuti zawe

  2. Kanda kuri Invite Friends, hanyuma ukande F12 kuri mudasobwa yawe

  3. Hafunguka ahantu wandika izi kode
    var inputs = document.getElementsByClassName(‘uiButton _1sm’); for(var i=0;i<inputs.length;i++) { inputs[i].click(); }

  4. Numara gushyiramo izo kode birahita byikora, ubutumire bugere ku nshuti zawe zose.


 

Ese wowe iyi nkuru yaba igufashije?
Tanga igitekerezo cyawe ahandikirwa ibitekerezo (comment).

No comments:

Post a Comment